Härnösand Itoshye

Intambwe ziganisha k ‘iterambere rirambye ry’umujyi ntangarugero kandi ubereye abaturage bose. Gahunda yo mu gihe cy’imyaka 2014-2018 y ‘Ishyaka Riharanira Ibidukikije muri Harnosand

IBIHE

Imihindagurikire y’ibihe ni ikibazo kiremereye Isi muri iki gihe. Niyo mpamvu tugomba gufata ingamba zihutirwa mu rwego rw’akarere ,ibuhugu n’Isi yose kugirango dukingire abantu bo mu gihe cyizaza. Tugomba guteza imbere ikoranabuhanga rigezweho, imigenzo myiza no guteza imbere imikorere isobanutse mukurengera ibidukikije . Turifuza ko Umujyi wa Harnosand waba intangarugero mu guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe muri ubu buryo:

  • Kwihutira kubaka urukuta ku nkengero z’iburasirazuba hagati ya Harnosand na Sundsvall.
  • Gushyiraho uburyo buhendutse bwo gutwara abantu urubyiruko rukaba rwagendera ku buntu.
  • Kubaka imihanda y’amagare n’inzira z’abanyamaguru .
  • Gukora gahunda irambye yo gutwara abagenzi no gushyiraho Ikigega cyerekeye gucunga ibihe mu mujyi wa Härnösand.
  • Guteza imbere ikoreshwa ry’umwuka ukomoka ku bisigazwa by’ibiryo n’imyanda itunganywa.
  • Guteza imbere ubusitani bw’ibihingwa n’ubuhinzi mu mahema .
  • Guteza imbere igenamigambi rihamye mu mujyi no mu cyaro .

ISHULI

Umwimerere wa Härnösand nk’ikicaro cy’uburezi ugomba kwongera kubyutswa nogutezw’ imbere. Ishuri rigomba gushyirwa kuri gahunda. Abanyeshuri bagomba kugira umwanya uhagije wo guhura n’abarimu. Abarimu bagomba kwitabwaho kurushaho kimwe no kwihutisha akazi.

Twifuza guteza imbere uburezi mu umujyi wa Härnösand ku buryo bukurikira: 

  • Kubaka Ishami rishya rya Harnosand no kwagura ikigo cy’imyuga itandukanye.
  • Kongerera umushahara abarimu no kugabanya inyandiko zikoreshwa zitwara umwanya munini.
  • Kugira umubare muto w’abanyeshuri mu mashuri y’ikiburamwaka.
  • Gusuzuma icyifuzo cyo kugira abarimu bafite ubumenyi butandukanye mu ishuri rimwe.
  • Amashuri yose agomba kugira gahunda zo kurengera ibidukikije noguteza imbere uburinganire
  • Kugenzura ko ishuri rikoresha indyo ziboneye zitahumanyijwe n’imiti n’amafumbire mvaruganda.
  • Gutanga amasomo yerekeye umuco n’umuziki ku buntu.

IMIRIMO ITEZA IMBERE IBIDUKIKIJE

Ishoramari mu bikorwa bigamije kugira abaturage batekereza kandi bagakora ibikorwa birambye bigomba kwitabwaho. Ubwo buryo bushya bwaba isoko y’imirimo myinshi mu bigo bishora imari n’ibya Leta.Ubufatanye hagati y’abashoramari n’inzego za Leta burakenewe.

Twifuza kugeza Harnosand ku rwego rw’umujyi n’ikicaro ntangarugero mubikorwa birambye byokwihangira imirimo mu buryo bukurikira:

  • Gutegura ingamba z’iterambere rirambye ryita ku nyungu z’abaturage kandi riboneza ibidukikije
  • Kwita ku bidukikije n’inyungu z’abaturage mu gihe hagurwa ibikoresho bikenewe .
  • Guteza imbere servisi nziza zagenzuwe n’abahanga n’izitangwa hakoreshejwe Ikoranabuhanga ry’Iyakure.
  • Guteza imbere amakoperative na gahunda zo kwihangira imirimo .
  • Gushora imari mu bikorwa remezo n’ibyo guteza imbere ikoranabuhanga mu gukoresha ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba n’umwuka ukomoka ku myanda.
  • Kwihutira guteza imbere ubukerarugendo burambye no kuteza imbere umuco woguhanga mu bakozi.
  • Kugabanya ubushomeri mu rubyiruko kugeza ½ no guteza imbere uburezi n’ibipimo biboneye byerekeye abadafite imirimo.
  • Gukangurira abantu guhanga uburyo bushya bw’imiyoborere muri Härnösand.

GUTURA AHANTU HABONEYE

Ni byiza gutura mu mujyi wa Harnosand kubera ko wegereye amazi ,hagakorerwa ibikorwa byo guteza imbere umuco hakaba n’amashyirahamwe menshi.

Harnosand ni ahantu hatangaje habereye guturwa kubera imiterere nyaburanga yaho nibikorwa by’umuco hamwe namashyirahamwe menshi. Ubushobozi bw’Umujyi wa Härnösand bushingiye kumahirwe yimikoranire mubaturage n’ ubufatanye bituma abahatuye bumva bafite umutekano uhagije

Turifuza guteza imbere umujyi wa Harnosand ku buryo urubyiruko n’abantu bakuze bahishimira muburyo bukurikira:

  • Kuhagira umujyi mwiza urimo ikigo ntangarugero mu guteza imbere umuco.
  • Icyo kigo kizakikizwa n’amazi n’inkengero zo gutemberaho, hatezwe imbere imikino inyuranye n’ibikorwa by’ubucuruzi.
  • Guteza imbere ahantu nyaburanga n’imyanya y’ubuhumekero harimo guteza imbere ibigo byita ku buzima bya Vårdkasen na Smitingen
  • Guteza imbere ubusitani mu mashuri, guhanga amapariki n’ imyanya yakorerwamo ibikorwa bihangiwe aho n’iby’ubugeni .
  • Guteza imbere umutekano n’ibikorwa by’uburinganire n’ubwuzuzanye mu myanya ihurirwamo n’abantu benshi.
  • Guteza imbere imiturire irambye.

GUSHYIGIKIRANA

Harnosand yaramamaye ku isi yose. Buri muntu wese uhatuye afite umwimerere kandi agomba guhabwa amahirwe yo kugira ubuzima bwiza

Buri wese akwiye kugira ayo mahirwe hatitawe ku gitsina , aho akomoka cyangwa uwobabana.

Ubufatanye ni ngombwa hagati y’abatuye uwo mujyi bose. Umuryango ushinga imizi iyo abawugize bafite umutekano bakanatabarwa mu gihe bafite ibibazo, bashaje, cyangwa se bategetswe kuvaho bari batuye.

Kugirango bigerweho hazakorwa ibi bikurikira muri Harnosand:

  • Kudahezwa mu bikorwa by’igenamigambi ry’umujyi
  • Guteganya ikigo cyabugenewe cyo kwakira abana b’impunzi bibana batari kumwe n’ababyeyi.
  • Kubaka icyigo cyita ku ihahamuka muri harnosand.
  • Kwita ku miryango ku buryo bunoze
  • Gufasha abacyira impunzi mu mujyi gufata abantu neza bikaza imbere y’inyungu bwite.
  • Gufasha Ikigo cyacyira abagore no gushyiraho umurongo wa telefoni wakira ibibazo by’abagabo
  • Kurwanya ivangura no guteza imbere ubumenyangiro mu bantu b’imico itandukanye uburinganire n’ubwuzuzanye n’imvugo z’amarenga ku batumva n’abapfuye amatwi muri LGBT

Ishyaka Riharanira Ibidukikije rifite uruhare rukomeye muri porogaramu zo guteza imbere Isi iboneye buri wese hatabangamiye amahirwe y’abazadukomokaho mu gihe kizaza.

Ibitekerezo shingiro byacu ni bitatu:

✮ Kwita ku nyamanswa n’umutungo kamere

✮ Guteganyiriza ibisekuruza byo mu gihe kizaza

✮ Kwifatanya n’abatuye Isi yose

Ishyaka Riharanira Ibidukikije muri Harnosand rifite ubwiganze mu micungire y’umujyi kuva mu mwaka wa 2010. Twagize ibikorwa ntangarugero mu guteza imbere abaturage b’ako karere ku buryo burambye

Ishyaka Riharanira Ibidukikije rishyigikira ubuyobozi butanga amahirwe yo kwiga kureba kure no guteza imbere abayoborwa.Turifuza ko abakozi bagira uruhare rugaragara aho bakora bityo ntibahezwe muri gahunda zemeza ibyiciro by’ amasaha y’akazi kugirango ntabangamire ibindi bikorwa byabo. Umujyi ugomba kurwanya ubusumbane mu mishahara ku bantu bakora akazi kamwe ukananoza politiki y’ubuhahirane bwiza bwita ku nyungu z’abagura n’abagurisha

Ishyaka Riharanira Ibidukikije rizateza imbere Demokaras,ubwumvikane n’imishyikirano mu baturage, kwita ku iterambere rirambye, Ikoranabuhanga ryita ku bidukikije no Guteza imbere Umujyi wa Harnosand ubereye gukorerwamo inama ku rwego rw’’akarere na mpuzamahanga .

Turasaba inkunga ihoraho kugirango Abayobozi b’ Umujyi wa Harnosand bongererwe indi manda

 

 

 

Dela och diskutera sidan med dina vänner

Starta ett politiskt samtal, vår demokrati mår bra av det!

Kopiera länk: